Thursday, October 16, 2025
spot_img

INTWARI SCHOOL KABARONDO YEGUKANYE IGIKOMBE CYA TAG-RUGBY 🏉 KU RWEGO RW’IGIHUGU MU BAHUNGU.

Mu marushanwa yabereye I Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6/9/2025 aho yahuje ibigo bitandukanye byo mu Rwanda cyane ibiherereye mu mujyi wa Kigali, Ishuri INTWARI riherereye mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Kayonza, umurenge wa Kabarondo, ni ryo ryegukanye igikombe ku rwego rw’igihugu muri TAG-RUGBY, Rugby y’abana batarengeje imyaka 15, TAG RUGBY 🏉 U-15.

Mu kiganiro twagira n’Umuyobozi w’ikigo Manishimwe Aimable, yatangiye ashimira NATIONAL FEDERATION OF RUGBY 🏉 k’ubwo gutegura aya marushanwa, akomeza ashimira cyane ababyeyi bashyigikira abana bakabemerera bakajya mu myitozo ndetse bakanabafasha mu buryo bw’ingendo.

Abajijwe niba hari ibindi bihembo babonye bya RUGBY 🏉, Umuyobozi yasubije ko muri uyu mwaka wa 2024-2025 abahungu bitwaye neza mu marushanwa yabaye ku rwego rw’umurenge aho batwaye igikombe, avugako icyo batwaye cyaje gisanga icyo babonye mu mwaka wa 2023-2024, hakaba hiyongeyeho iki babonye, INTWARI SCHOOL ikaba yibitse ho IBIKOMBE 3 bya RUGBY 🏉.

Umuyobozi w’ishuri INTWARI, MANISHIMWE AIMABLE yasoje asaba ababifite mu nshingano mu nzego zose kugomeza gushyigikira imikino kuko ifasha abana mu myigire ndetse imikino igakuza impano z’abana bikanongera indangagaciro zitandukanye mu bana nko gukorerahamwe n’izindi.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles